Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha umushakashatsi ku mirire mu gihugu cy’Ubufaransa, Mathieu Merull avuga ko amafunguro ari ibintu fatizo umubiri ukuramo byinshi kugira ngo ushobore kurushaho gukora neza.
Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha umushakashatsi ku mirire mu gihugu cy’Ubufaransa, Mathieu Merull avuga ko amafunguro ari ibintu fatizo umubiri ukuramo byinshi kugira ngo ushobore kurushaho gukora neza.
Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha agashami k’imirire muri Kaminuza ya Tel-Aviv yo mu gihugu cya Israheli ku Mugabane wa Aziya, avuga ko burya amafunguro agira uruhare rukomeye mu gusa neza k’uruhu, mu kugira itoto cyangwa n’uburyo umuntu ashobora kugaragara muri rusange.
Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha umushakashatsi w’Umufaransa, Amanda Ursell mu gitabo yise “tout savoir sur les aliments”, avuga ko umubiri w’abana bato uba ukeneye ibitera ingufu byinshi mu mafunguro kugira ngo babashe gukura vuba, cyane cyane babonye amafunguro abonekamo ibyanyamavuta.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) risobanura ko kuboneza urubyaro ari inshingano y’abantu ku giti cyabo cyangwa umugabo n’umugore bahitamo nta gahato umubare w’abana bazabyara, n’igihe bagomba kubabyarira.
Abagore bipimishiriza ku kigo nderabuzima cya Musenyi mu Karere ka Bugesera basobanuriwe ibibi by’inzoga ku mugore utwite, cyane cyane bibanda ku nzoga y’urwagwa kuko ari yo iboneka cyane muri ako gace kubera kandi ari yo bamwe mu bagore baho bakunze kurarikira igihe batwite.
Ibishyimbo abantu bamenyereye kubirya babitetse uko bimeze, ariko ubu iby’umuhondo bisigaye bikorwamo ibintu bitandukanye ndetse bakabiryamo n’umutsima.
Umuti witwa “Efavirenz” ntuhabwa umuntu ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida mu rwego rwo kugabanya ubukana, ugira ingaruka ku mugore umaze amezi arimunsi y’atatu asamye.
Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha umushakashatsi Jo Clarkson mu gitabo yise” Popular restaurant recipe” avuga ko kwibanda ku gufata amafunguro yuzuyemo amavuta ari ukwangiza ubuzima mu buryo buhoraho kuko akenshi birangiza biteye umubyibuho ukabije bikanongerera umuntu ibyago byo gufatwa n’ibirwara bitandukanye.
Indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B na C ntabwo ivurwa ngo ikire ariko hari bamwe banyweye imiti basanga barakize bahitamwo gutangata ubuhamya bw’uko ivurwa igakira.
Nk’uko bitangazwa n'ikigo gishinzwe kurwanya Sida mu Rwanda CNLS, ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza uruhare rukomeye rw'agakingirizo mu kwirinda Sida n'izindi ndwara zandurira mu myanya ndangagitsina.
Commentaires récents
il y a 1 an 39 semaines
il y a 1 an 39 semaines