Ese ko bamwe bavuga ko basanze umugore cyangwa umugabo yaranduye badashobora gukomeza kubana nabo, ngo kuko nta kindi baba bagipfana. Niba ntacyo baba bagipfana se ni iki umuntu yavuga ko apfana n'umugore we? Ibyo ari byobyose ntibapfana kubyara gusa.





Byaterwa n'uko n'ubundi basanzwe babanye. Ese amasezerano ya bo ni ukubana akaramata, haba mu byiza no mu makuba? Baramutse umwe yaranduye agakoko gatera SIDA, bakwiye gushaka uburyo bakomeza kubana, uwanduye akirinda kwanduza umuzima, utarandura na we akagerageza kwita ku wanduye kuko inshuti igaragara aho rukomeye. Reka ndeke n'abandi bagire icyo babivugaho. Thanks