Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) risobanura ko kuboneza urubyaro ari inshingano y’abantu ku giti cyabo cyangwa umugabo n’umugore bahitamo nta gahato umubare w’abana bazabyara, n’igihe bagomba kubabyarira.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) risobanura ko kuboneza urubyaro ari inshingano y’abantu ku giti cyabo cyangwa umugabo n’umugore bahitamo nta gahato umubare w’abana bazabyara, n’igihe bagomba kubabyarira.
Gufuruta ni ikimenyetso cyerekana ko hari icyo umubiri utishimiye. Gufuruta bishobora kubabaza rimwe na rimwe bikerekanwa no kubyimba k’uruhu bikaba byanageza naho uruhu rwokerwa, rugahindura ibara, hakabaho no guhinda nk’ubushye kanumuriro no kababara cyane. Ukubyimba k’umubiri kwibanda cyane ku bice ku munwa, ku muhogo, mu maso cyane cyane ahagana ku bitsike no ku matama. Nanone, gufuruta bishobora no gufata no ku myanya ndangagitsina.
Ikigo EISEF, bivuga "Espace Interdisciplinaire de Santé mentale et Education Familiales" mu kinyarwanda bisobanuye, gifite mu nshingano ubuzima bwo mu mutwe, uburere no kugira inama ingo ngo zirusheho gukomera. Icyo kigo cyatangijwe na Dr Iyakaremye Silas, impuguke mu birebana n’imitekerereze n’ubuhanga mu burezi (Psychologie et Science de l’Education), by’umwihariko akaba n’inzobere mu myubakire y’ingo mu muryango no kugira inama ingo (Science de la famille et sexualité).
Indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B na C ntabwo ivurwa ngo ikire ariko hari bamwe banyweye imiti basanga barakize bahitamwo gutangata ubuhamya bw’uko ivurwa igakira.
Mu karere ka Nyaruguru, umuturage ugenda atitwaje ikarita yaguriyeho ubwisungane mu kwivuza nk’uko kera bitwazaga ibarati y’umusoro w’umubiri ntiyemerewe kugenda mu muhanda, kurema isoko, kugira icyo abaza mu nzego z’ubuyobozi bitewe nuko iyo ahuye n’abashinzwe umutekano (polisi na lokodifensi) cyangwa abayobozi b’inzego z’ibanze bamufata akarekurwa ari uko atanze ayo mafaranga.
Serivisi zihabwa abayivurizaho zizitabweho
N’ubwo hari abatangiye kutabyishimira, Ubwishingizi bw’indwara bwa mituweli byari bikwiye ko buvugururwa urebye uburyo ababwivuririzaho bahabwa serivisi zitari nziza.
Nk’uko tubikesha umuryango mpuzamahanga wo kurwanya ububi bw’itabi, muri uyu mwaka wa 2011 umuntu ushaka kureka itabi, hari inama 10 asabwa kubahiriza zikabimufashamo.
Mu ijoro ry’umunsi mukuru wa Noheri kugeza mu gitondo, Imvaho Nshya yanyarukiye hirya no hino mu bitaro byo mu mujyi wa Kigali, isanga hari ababyeyi babyaye ku uri uwo munsi wa Noheri, aho buri wese afite uko yakiriye kubyara kuri Noheli. Nko mu bitaro bya CHUK yasanze harimo ababyeyi 2 babyaye, ku bitaro bya Muhima ihasanga 13, Kanombe 4 naho ku bitaro bya Kibagabaga habyaye abagore 12.
Iyo umwana avukanye indwa y’amaso, umubyeyi akwiye kwihutira kubibwira umuganga mu gihe abona afite icyo kibazo agatangira kuyavurwa nyina akiri ku kiriri.
Iyo umurwayi agiye kwa muganga aramusuzuma akamenya uburwayi bwe uko bwifashe bityo akamugenera imiti ijyanye na bwo, akaba nta we aba yemerewe kuyisangira na we.
Commentaires récents
il y a 1 an 39 semaines
il y a 1 an 39 semaines