Imirire Mibi / Malnutrition

  • warning: getimagesize(http://sante.rw/sites/default/files/category_pictures/izuba.rirashe.jpg) [function.getimagesize]: failed to open stream: HTTP request failed! HTTP/1.1 403 Forbidden in /home/sante/public_html/sites/default/modules/taxonomy_image/taxonomy_image.module on line 267.
  • warning: getimagesize(http://sante.rw/sites/default/files/category_pictures/Imvaho.logo_.png) [function.getimagesize]: failed to open stream: HTTP request failed! HTTP/1.1 403 Forbidden in /home/sante/public_html/sites/default/modules/taxonomy_image/taxonomy_image.module on line 267.

Ugusa neza kw’uruhu bishobora gukomoka ku mafunguro

Inyanya zibonekamo vitamin A igira uruhare mu gutuma uruhu rusa neza (Ifoto/Niyo

Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha agashami k’imirire muri Kaminuza ya Tel-Aviv yo mu gihugu cya Israheli ku Mugabane wa Aziya, avuga ko burya amafunguro agira uruhare rukomeye mu gusa neza k’uruhu, mu kugira itoto cyangwa n’uburyo umuntu ashobora kugaragara muri rusange.

Ibinyamavuta bigereranyije ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi ku mwana

Izuba Rirashe
Amashaza abonekamo omega 3 (Ifoto/Niyonsenga)

Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha umushakashatsi w’Umufaransa, Amanda Ursell mu gitabo yise “tout savoir sur les aliments”,  avuga ko umubiri w’abana bato uba  ukeneye ibitera ingufu byinshi mu mafunguro kugira ngo babashe gukura vuba, cyane cyane babonye amafunguro abonekamo ibyanyamavuta.

Isuku y'ibiribwa byo kudutaro ikwiye gukemangwa

Muri iki gihe, mu mpande zose z’igihugu aho umunyamakuru w’Imvaho Nshya agenda aca hose cyane cyane mu mujyi wa Kigali, ahabona abagore bacuruza ibiribwa ku gataro. Ni ibiribwa biba byiganjemo imbuto n’imboga ndetse hari n’abantu babigura ukabona bahise barya! Mukasine Sophia, inzobere mu mbonezamirire yavuze ko bene ibyo biribwa bikwiye gukemangwa kubera isuku nke aho biba   nyirabayazana w’indwara zimwe na zimwe nyiri ukubihaha yikururira.

Amacunga agira akamaro kanini mu mubiri w’ununtu

Imvaho Nshya

Icunga ni rumwe mu mbuto zikunzwe cyane ku isi . Nk’uko bisobanurwa na muganga Dupont Jiles wo mu gihugu cy’Ubufaransa, ngo icunga rikungahaye cyane kuri vitamini nyinshi zitandukanye ariko cyane cyane vitamine C, ifite imbaraga zo gukingira umubiri indwara z’Asima, Inkorora y’igikatu, igituntu, umusonga, rubagimpande. Ngo ni vitamine ifasha abantu kwituma neza, gukumira indwara z’igisukari, umuvuduko udasanzwe w’amaraso n’izindi.

Le yaourt : est-il bon pour la digestion ?

Yaourt sur fruit rouge (Photo: Internet)

Le yaourt est une préparation à base de lait fermenté. Ce produit laitier contient des bactéries vivantes, et c'est un sérieux avantage pour la digestion.

Ibishyimbo by’umuhondo bikorwamo umutsima

Izuba Rirashe
Ibishyimbo bishobora gukurwamo ibindi biribwa(Foto/Interinete)

Ibishyimbo abantu bamenyereye kubirya babitetse uko bimeze, ariko ubu iby’umuhondo bisigaye bikorwamo ibintu bitandukanye ndetse bakabiryamo n’umutsima.

Kwibanda ku mafunguro y’ibinyamavuta ni ukwiyicira ubuzima

Izuba Rirashe
Amafunguro nk’aya abonekamo ibinure byinshi yangiza ubuzima (Ifoto/Niyonsenga)

Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha umushakashatsi Jo Clarkson mu gitabo yise” Popular restaurant recipe” avuga ko kwibanda ku gufata amafunguro yuzuyemo amavuta ari ukwangiza ubuzima mu buryo buhoraho kuko akenshi birangiza biteye umubyibuho ukabije bikanongerera umuntu ibyago byo gufatwa n’ibirwara bitandukanye.

Umubyeyi wonsa akwiye kwirinda ibinyobwa bisindisha

Izuba Rirashe
Ibinyobwa bisembuye byica intungamubiri ziba mu mashereka (Foto/Arishive)

Amashereka umwana yonka amufasha mu buzima yaba mu mikurire y’umubiri no mu mutwe, ariko iyo nyina anywa ibisindisha nta cyo amumarira.

Kurya neza bigirira akamaro umubiri

Imvaho Nshya
Kurya neza bigabanya indwara

Imirire ni ubumenyi bwiga ibyo kurya n’uburyo bigirira akamaro umubiri ubyakira. Nk’uko tubikura ku rubuga rwa Internet www. Doctissimo.fr ariko by’umwihariko bigashimangirwa na Dr. Beatrice Senemaut, imirire n’ ikintu cy’ingenzi cyane mu buzima kuko indwara zimwe na zimwe zifite aho zihurira hafi n’ibyo umuntu aba yariye. Ubumenyi ku mirire burushaho kugira agaciro kanini. 

Mwogo: Kurira ku mashuri byagabanyije indwara z’imirire mibi

Izuba Rirashe
Kurira ku mashuri byanatumye ababyeyi bakora neza imirimo yabo

Mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera, kurira ku mashuri byagabanyije indwara z’imirire mibi ku bana biga mu bigo bya Kagasa, Karambi Karera na Rushubi.