Yibarutse impanga 3 none yabuze ibitaro bimwakira

warning: getimagesize(http://sante.rw/sites/default/files/category_pictures/Imvaho.logo_.png) [function.getimagesize]: failed to open stream: HTTP request failed! HTTP/1.1 403 Forbidden in /home/sante/public_html/sites/default/modules/taxonomy_image/taxonomy_image.module on line 267.

Umugore yabyaye impanga eshatu ariko abura ibitaro byamwakira ngo bashyire izo mpinja mu byuma bishyushya abana kuko bavutse badashyitse. Aho yagerageje yasangaga ngo uzuye, agiye koherezwa i Kigali avuga ko nta bushobozi yabona. Arasaba ubutabazi.

Spéciose Mukamuhirwa, umubyeyi w’imyaka 42 utuye mu Mudugudu wa Kaziba mu Murenge wa Kigoma ho mu Karere ka Nyanza, taliki ya 14 Gicurasi 2010 yibarutse abana batatu b’abakobwa. Ibi byabereye mu bitaro bya Nyanza. Nk’uko byasobanuwe na muganga Marcel Pole Pole uvura muri ibi bitaro, aba bana bavutse batageze igihe.

Bakimara kuvuka, bashatse kubajyana mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda biri i Butare kugira ngo bashyirwe mu byuma byabugenewe bashobore gukuriramo, ariko haba ikibazo kuko basanze ibi byuma byose byuzuye. Bashatse no kumujyana mu bitaro bya kaminuza bya CHUK i Kigali, ariko habura uburyo, kuko uyu mubyeyi avuga ko ari umukene, atashobora kuriha ibi bitaro no kubona ibimutunga mu gihe yaba ari i Kigali.

Uyu mubyeyi arasaba umugiraneza wese wabyumva ko yamutabara, kandi ngo agafashwa ku byo akeneye byose kuva ku myenda y’abana kugera ku mafunguro, kuko konsa aba bana batatu atariye ngo asanga ari ikibazo.

Mu rwego rwo kugerageza kwita kuri aba bana, muganga Pole Pole yavuze ko bakoresha uburyo bwa gakondo bwo kubashyushya, uburyo buzwi ku izina rya “Kangourou”. Ubu akaba ari uburyo umubyeyi yiyegereza umwana mu gituza, akamufubika, noneho ubushyuhe bwa nyina bukagera no ku mwana. Ubwo twageraga mu bitaro bya Nyanza, tukaba twarasanze Mukamuhirwa afashe umwe mu bana muri ubwo buryo, undi mwana afashwe n’umuturanyi, naho umwana wa gatatu aryamishijwe ku gitanda.

Muganga Pole Pole akaba avuga ko aba bana bafite amahirwe menshi yo kubaho niba bitaweho, ariko akaba avuga ko bafite ikibazo cy’ibiro bicye bavukanye, dore ko umwe yavukanye ikilo kimwe n’amagarama magana cyenda (1,900  kg) , undi akavukana ikilo 1,750, uwa gatatu niwe washoboye kuvukana ibiro 2. Uyu muganga akaba yaravugaga ko bazava mu bitaro ari uko bujuje ibiro 2 bose, mu gihe Mukamuhirwa we avuga ko bitazamworohera kuguma muri ibi bitaro, n'ubwo afite mitiweri (mutuelle), kubera ikibazo cyo kutabona ibyo kurya.

Mukamuhirwa wibarutse aba bana b’abakobwa, asanzwe afite abana babiri b’abakobwa, uw’imyaka 16, n’uw’imyaka 6.