Umuti witwa Efavirenz ntuhabwa umugore ugisama

warning: getimagesize(http://sante.rw/sites/default/files/category_pictures/izuba.rirashe.jpg) [function.getimagesize]: failed to open stream: HTTP request failed! HTTP/1.1 403 Forbidden in /home/sante/public_html/sites/default/modules/taxonomy_image/taxonomy_image.module on line 267.

Umuti witwa “Efavirenz” ntuhabwa umuntu ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida mu rwego rwo kugabanya ubukana, ugira ingaruka ku mugore umaze amezi arimunsi y’atatu  asamye.

Efavirenz ni mbi ku mugore utwite(Foto/Interineti)Nk’uko ikinyamakuru Izuba Rirashe kibikesha amakuru agaragara ku rubuga rwa interineti rwa www.who.org, umuti wo mu bwoko bw’ibini ugabanya ubukana bwa Sida wangiza ubuzima bw’umugore ugisama kuko ushobora gutuma inda ivamo bitewe n’imbaraga zawo.

Umugore ubana n’ubwandu agomba kwegera umuganga akamumenyesha niba yarasamye kugira ngo ahagarike gufata uwo muti, kugira ngo atazahura n’ingaruka zirimo kuribwa mu nda  ndetse  no  kuva igihe kirekire.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe  cyashatse kumenya amakuru arambuye ku birebana n’umuti wa “Efavirenz”, kivugana na Shumbusho Fransine umuforomokukigo nderabuzima cya Gikondo, atangaza ko uwo muti ugabanya ubukana ari mubi ku mugore utwite cyane cyane agisama.

Shumbusho yagize ati “abagore babana n’ubwandu bw’agakoko  gatera Sida,tubagira inama zo kwipisha buri mezi atatu kugira ngo tumenye ko basamye bityo ntibazongere gufata umuti wa “Efavirenz” kugeza igihe babyariye”.

Uwo muforomo yakomeje avuga ko izindi ngaruka ziterwa no gufata umuti wa “Efavirenz” ku mugore utwite  bituma abyara umwana udashyitse, no mu mikurire ye akajya arwaragurika.

Nta muti usimbura ibyo binini mu gihe umugore atwite ahubwo akomeza gufata iyo yari asanzwe afata akongera kunywa “Efavirenz”, nyuma yo kubyara.

Chantal Uwizeyimana