Mu kiganiro umuganga w’abagore Dr Ibba Mayele yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe kuri uyu wa 18 Gashyantare 2011, yavuze ko ibibazo byinshi abagore batwite bagira, bikunze kugaragara mu mezi ya nyuma cyangwa mu gihe cyo kubyara.

Avugana n’iki kinyamakuru, yatangaje ko abagore batwite bakunze kugaragaza ibibazo bibiri birimo uburyo bw’imyitwarire mu gihe batwite no kugira ikibazo cy’imiterere y’umubiri wabo, ni ukuvuga imyaka yabo, inda baba baratwise cyangwa se ibibazo baba baragize mbere y’uko batwita n’ibindi.
Bimwe mu bimenyetso mpuruza umugore utwite yagaragaza akajyanwa kwa muganga, birimo kubyimba ibirenge, kuva amaraso ku mezi ayo ari yo yose, kugira umwuka muke, kugira amaso yererutse, kubura amaraso, kuruka kenshi, umutwe udashira, umwana udakoma munda kuva ku mezi 5, no kugwa hasi akabura ubwenge.
Umubyeyi wakuyemo inda kenshi, umugore ucumbagira, umugore ufite inyonjo, umugore muto muto, umugore ugifite imyaka iri munsi ya 16, umugore urengeje imyaka 35, umugore ufite inda yegutse, umugore umaze kubyara inshuro nyinshi, abo nabo bakwiye kwitabwaho.
Mu kiganiro Mugorewera Annet utuye mu Karere ka Kicukiro, ubyaye inshuro 8, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ubu afite inda ya 9 ariko afite ubwoba ko ashobora kutamubyara bitewe n’uko yiyumva mu mubiri we, avuga ko ahora yumva ababara cyane munda ibyara.
Umurerwa Agnes, umujyanama w’ubuzima utuye mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Ganga, yartangaje ko uwo mubyeyi bamuzi kandi ko n’abandi bose baba batwite baba babazi mu rwego rwo kubakurikiranira hafi, yasobanuye ko uwo mubyeyi bamubaza amakuru ye kugira ngo iyo ababwiye ko ababara bihite bihutira kumujyana kwa muganga.
Aha Dr Ibba Mayele akaba agira abantu inama yo kujya bakurikiza amabwiriza bahabwa n’abaganga kugira ngo birinde ingorane mu gihe batwite.
Umutesi Cécile





Commentaires récents
il y a 2 an 2 jours
il y a 2 an 2 jours