Amashereka umwana yonka amufasha mu buzima yaba mu mikurire y’umubiri no mu mutwe, ariko iyo nyina anywa ibisindisha nta cyo amumarira.
Mu kiganiro Mugiraneza Bertin, umuforomo ku kigo nderabuzima yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe ku wa 20 Ukuboza 2010, yavuze ko umubyeyi ufite umwana ucyonka aba akwiye kwirinda ibinyobwa bisindisha mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwabo bombi.
Mugiraneza yagize ati “ntabwo umubyeyi aba asanzwe akunda ibinyobwa bisembuye, akwiye kugira igihe cyo kubyigomwa kuko byangiza ubuzima bw’umwa mu gihe abisanze mu mashereka.”
Uwo muforomo kandi yavuze ko mu mashereka haba higanjemo intungamubiri zitandukanye zifasha umwana mu mikurire y’umubiri we ndetse n’imikorere myiza y’ubwonko, ni yo mpamvu nyina aba adakwiye kuyavanga n’iyo misemburo.
Imisemburo yo mu binyobwa umubyeyi afata bituma amashereka aba impfabusa ku mwana kandi ikamutera ibibazo bitandukanye harimo kugwingira, kuba umuswa mu ishuri n’ibindi.
Bertin yakomeje avuga ko aho kugira ngo umubyeyi wonsa afate ibinyobwa bisembuye akwiye kwibanda ku byatuma amashereka yiyongera ku buryo umwa yonka agahaga ndetse bikongera n’izo ntungamubiri zimufasha.
Ikinyamakuru Izuba Rirashe kandi cyavuganye na Mukamwezi Consolée, umujyanama w’ubuzima mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, atangaza ko ibinyobwa bisindisha atari byiza ku mubyeyi wonsa kuko hari n’ubwo bituma abura amashereka.
Umubyeyi wonsa akwiye kwihata ibinyobwa bimufasha kugira amashereka afite umwimerere nk’amata, igikoma kandi agafata n’indyo yuzuye nk’amafi, isombe n’ibindi.
Chantal Uwizeyimana (Izuba Rirashe)





Commentaires récents
il y a 2 an 2 jours
il y a 2 an 2 jours