Uburyo bwatuma umuntu areka itabi

warning: getimagesize(http://sante.rw/sites/default/files/category_pictures/Imvaho.logo_.png) [function.getimagesize]: failed to open stream: HTTP request failed! HTTP/1.1 403 Forbidden in /home/sante/public_html/sites/default/modules/taxonomy_image/taxonomy_image.module on line 267.

Nk’uko tubikesha umuryango mpuzamahanga wo kurwanya ububi bw’itabi, muri uyu mwaka wa 2011 umuntu ushaka kureka itabi, hari inama  10 asabwa kubahiriza zikabimufashamo.

Iya mbere  ni ugufata icyemezo ndakuka cyo kurireka, akiyemeza ko  ariretse, kandi agatekereza ku mafaranga menshi atagaguza agura itabi, uko  ryangiza umubiri we n’abandi yuka imyotsi batarinywa. Ikindi ni ukugena itariki ntarengwa yo guhagarika kunywa itabi kandi ukagereranya ubuzima bwa nyuma yo guhagarika itabi na mbere ukirinywa. Iya gatatu ni ukubimenyesha abo mu bana, abaturanyi n’inshuti kugira ngo nibabona hari icyahindutse  cyangwa kidasanzwe mu myitwarire yawe bamenye impamvu,  bo ku kwibazaho cyane,  kuko bishobora gutuma wongera kurisubiraho kubera bo.

Inama ya kane ni ukudasubira inyuma, ukareka burundu koko itabi, ukivanamo uzajya unywa ricye buhoro buhoro ukazahagarika. Icyiza ni  ukurizinukwa, ukivanamo ibyo witaga ibyiza n’uburyohe  bwaryo. Inama ya gatanu ni ukwirinda ibishuko cyangwa ibintu bishobora gutuma ukumbura itabi  nko kubona amapaki yashizemo itabi anyanyagiye ahantu, kwirinda kureba mu gakoresho kagenewe umwotsi w’itabi, kureba ibibiriti bicana itabi (briquets) n’ibindi byose bishobora gutuma wakwibuka itabi. Inama ya gatandatu ku muntu ushaka kureka itabi ni ugutegura umutimanama we, akazirikana ku byiza byo kureka itabi, agakomera ku cyemezo yafashe, nta tume agatima ke karehareha ( gukumbura ikintu cyane ). Agirwa inama ya karindwi yo kwima amatwi ibimuvugwaho,  nko kubwira ko azamerwa nabi, atazasinzira mbega ko hari ibintu  bibi bizamubaho,  kuko yaretse itabi. Ni ukuvuga ko wowe wafashe iki cyemezo ugomba kumva ko ari ibisanzwe, ugahumeka neza  nk’ibisanzwe. 

Ni byiza kandi kwirinda kubyibuha cyane nyuma yo kureka itabi, bikaba bisaba kwigenzura kenshi, kuko kureka itabi bituma umuntu agira apeti, akarya byinshi byaviramo umuntu kongera ibiro,  kubyibuha.  Kuri iyi ngingo, umuntu uretse itabi agirwa inama yo kugenzura neza imirire ye, kuko ituma umunaniro wo mu mutwe,  ukunda kugirwa n’abanywa itabi (fatigue nerveuse ), uwo munaniro ushira iyo bariretse, maze uko bakomeza kugira ubushake bwo kurya bikagabanya  ubushake bwo kunywa itabi kugeza ubwo  gushaka itabi bishira burundu.  Abashaka kureka itabi bagerageze izi nama bazarebe.

Kapiteni Alexis