Ububiko bw’amafunguro bushobora kugira uruhare mu guhindura imikorere y’umubiri

warning: getimagesize(http://sante.rw/sites/default/files/category_pictures/izuba.rirashe.jpg) [function.getimagesize]: failed to open stream: HTTP request failed! HTTP/1.1 403 Forbidden in /home/sante/public_html/sites/default/modules/taxonomy_image/taxonomy_image.module on line 267.

Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha umushakashatsi ku mirire mu gihugu cy’Ubufaransa,   Mathieu Merull avuga ko amafunguro ari ibintu fatizo umubiri ukuramo byinshi kugira ngo ushobore kurushaho gukora neza.

Ni ngombwa kwitondera cyane amafunguro abikwa mu bikopo (Ifoto/Niyonsenga)Bitewe n’ibiyabonekamo bishoboka ko umubiri warushaho gukora neza cyane cyangwa ukaba wahura n’ibibazo byinshi biwukurikirana, byaba vuba cyangwa mu gihe kirekire.

Aha avuga ko hari indwara nyinshi zikomoka ku mafunguro kandi ndetse nyinshi, muri zo zikaba zishobora no kwica.

Aha batanga urugero rw’amafunguro amwe n’amwe ategurirwa mu nganda, nyuma akabikwa mu bikoresho bigira utwuma tumwe tweguka, tukaba twavungukira muri ya mafunguro aribwa.

Akenshi usanga utu twuma tugizwe n’uruhererekane rw’imyunyungugu itaribwa, kandi kutaka  dushobora guhunguka igihe tumaze iminsi myinshi irenze iyagenewe gukoreshwamo ya mafunguro, bityo umuntu akayarya nyuma igihe cyararenze.

Bishoboka kandi ko hamwe n’amafunguro, utu twuma dushobora kubyara ikindi kintu kitari gisanzwe mu biryo (l’autre compose chimique), bityo nacyo umuntu akaba yakirya atabiteganije.

Uretse n’utu twuma, usanga ari bibi cyangwa kwigereza amafunguro azwi neza ko yabitswe akomotse mu nganda, akabikwa nabi,  aho bidakwiye, nko mu gihe yashyizwe ahantu hashyuha cyane, usanga n’ubundi igihe ya mafunguro yakagombye kumara si cyo ashobora kumara.

Aha bavuga cyane ahantu hari ubushyuhe bwinshi kandi buhoraho bushobora kwangiza ico abitswemo (emballage metallique), mu gihe usanga bene aya mafunguro ashyirwa mu bikopo, bigizwe n’icyuma gikozwe muri aluminiumu, mo imbere ahabikwa ibiribwa.

Mu gihe umuntu ariye aya mafunguro usanga umubiri uyakira nk’uko bisanzwe, ariko kandi ukanakira n’ibyo byuma byavungukiyemo mu buryo butagaragara, ibyo bikaba bishobora kuba intandaro ya  zimwe mu ndwara cyane  cyane nka Kanseri.

Aya makuru avuga ko ari ngombwa ko mbere yo kurya bene aya mafunguro, umuntu abanza kwitegereza cyane igihe yagenewe kuribwa, mu gihe icyo gihe cyarangiye, byaba byiza kuyareka ugashakisha andi yizewe.

Michel Niyonsenga