PSF yatangije gahunda yo kwegereza abaturage udukingirizo

warning: getimagesize(http://sante.rw/sites/default/files/category_pictures/izuba.rirashe.jpg) [function.getimagesize]: failed to open stream: HTTP request failed! HTTP/1.1 403 Forbidden in /home/sante/public_html/sites/default/modules/taxonomy_image/taxonomy_image.module on line 267.

Kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2010, ni bwo Rusanganwa Léon Pierre ushinzwe gukemura ikibazo cy’ubucuruzi hegerezwa abaturage iby’ibanze mu rugaga rw’abikorera (Behavior Change and social marketing of PSF), yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko  gahunda yo kwegereza abaturage udukingirizo, sur’eau, urunigi, biri mu rwego rwo guhindura imyifatire y’abantu mu rwego rwo kwirinda no kuboneza urubyaro.

Rusanganwa Léon Pierre nk’uko yakomeje kubivuga, icyo gikorwa cyatangiye taliki ya 18 Ugushyingo 2010, kikaba kizarangira mu mwaka wa 2013, aha kandi yamenyesheje ko cyaba cyaratangiriye  mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’igihe gito kikaza gukomereza mu tundi duce tugize igihugu.

Abajijwe impamvu bakoresheje ubwo buryo bwo kwegereza abantu udukingirizo, sur’eau, urunigi binyujijwe muri salon asubiza agira ati “ biri mu rwego rwo korohereza abantu bose kuzibona mu buryo butaziguye cyane ko buri muntu agira igihe akajya muri salon mu rwego rwo kwisukura akaba yanongeyeho ko abantu benshi batinya kujya muri za butike kuzigura ariko bakaba batekereza ko muri za salon bizagenda neza kuko serivisi zaho zifite umwihariko dore ko umuntu ajya kurangiza ku kwogoshwa cyangwa kugusukura hari ibyo mwaganiriye.

Ama salon de coiffure (aho bogoshera) agera kuri 40 ni yo amaze kwemerwa kuzakorana na PSF kuri gahunda zayo, hakaba harahuguwe abantu barenga 117.

Umutesi Cécile