Indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B na C ntabwo ivurwa ngo ikire ariko hari bamwe banyweye imiti basanga barakize bahitamwo gutangata ubuhamya bw’uko ivurwa igakira.
Kuri uyu wa 27 Mutarama 2011 Nzitonda Frida utuye mu karere ka Nyarugenge yatanze ubuhamya ku mugaragaro ko yakize indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B na C avuwe n’imiti yitwa chrolophile na Kenzotakara.
Nzitonda Frida yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko yarwaye indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B na c akivuza mu ivuriro ryo mu Bubirigi ryitwa Brugman bagasanga arwaye iyo ndwara.
Nzitonda yakomeje atangaza ko nyuma yo gusanga arwaye iyo ndwara yahise abibwira umwana we witwa Mbungiramihigo Frederic amurangira aho agura imiti yo kunywa amubwira ko iyo miti izamuvura.
Nk’uko bigaragara ku mpapuro yivurijeho muri iryo vuriro ryo mu Bubirigi ku wa 01 Mata 2010 ibisubuzo byagaragaza ga ko arwaye iyo ndwara y’umwijima.
Nyuma yo kunywa umuti wa chrolophile na kenzotakara yasubiye muri iryo vururi gukoresha ibizamini ku nshuro ya kabiri bamubwira ko yakize.
Ibisubizo yabonye ku itariki ya 01 z’ukwezi kwa karindwi 2010 byaje bigaragaza ko nta kibazo cy’umwijima agifite.
Nzitonda mu buhamya bwe yakomeje avuga ko imiti nyunganiramirire ari myiza kandi ishobora gukiza umurwayi igihe ayinyoye neza.
Nzitonda Frida yakomeje atangaza ko mubuhamya bwe azajya yerekana ibisubizo bye byombi ari ibyerekana ko arwaye umwijima n’ibyerekana ko yakize nk’uko yabihawe na muganga wamukurikiranye mu burwayi bwe.
Kugirango bibere abandi urugero rw’uko indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa b na c ivurwa igakira.
Ernestine Musanabera





Commentaires récents
il y a 2 an 2 jours
il y a 2 an 2 jours