Nyaruguru: Uburyo mituweli yishyuzwamo ntibusanzwe

warning: getimagesize(http://sante.rw/sites/default/files/category_pictures/Imvaho.logo_.png) [function.getimagesize]: failed to open stream: HTTP request failed! HTTP/1.1 403 Forbidden in /home/sante/public_html/sites/default/modules/taxonomy_image/taxonomy_image.module on line 267.

Mu karere ka Nyaruguru, umuturage ugenda atitwaje ikarita yaguriyeho ubwisungane mu kwivuza nk’uko kera bitwazaga ibarati y’umusoro w’umubiri ntiyemerewe kugenda mu muhanda, kurema isoko, kugira icyo abaza mu nzego z’ubuyobozi bitewe nuko iyo ahuye n’abashinzwe umutekano (polisi na lokodifensi) cyangwa abayobozi b’inzego z’ibanze bamufata akarekurwa ari uko atanze ayo mafaranga.

Gukoresha mituweli byatumye indwara zimwe na zimwe zazaga ku rutonde rw’indwara zihitana abantu benshi nka malariya zigabanuka ku buryo bugaragara kubera ko zisigaye zivurirwa igihe, kandi abantu bakumva ko kwivuza ari uburenganzira bwabo. Ubusanzwe iyi mitiweli yagurwaga ku mafaranga 1000 ku muntu umwe mu gihe cy’umwaka, kandi abantu bari bamaze kumenya ubwabo agaciro kayo bagatanga ariya mafaranga ntawe ubahagaze hejuru. Kuva aho Minisiteri y’Ubuzima yongereje ayo mafaranga guhera mu kwezi kwa 7 uyu mwaka, abantu bamwe batangiye kugira impungenge ko batazajya bayabona bitewe n’uko amikoro yabo ari make. Ayo mafaranga yikubye inshuro 2, 3 na 7 bitewe n’urwego umuntu ariho. Umunyamakuru wa Radiyo Rwanda waganiriye na bamwe mu baturage b’umurenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru ku bijyanye n’ibyo biciro, bamutangarije ko bitazaborohera kubona ayo mafaranga. Bamwe ntibanatinye kuvuga ko “hakwiye kwagurwa uburoko bwo kujya bafungiramo ababuze buriya bwisungane”.

Bamwe mu baturage baganiriye Imvaho Nshya bo mu karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Kibeho, bayibwiye ko nta muntu ukirema isoko rya Ndago atitwaje ikarita ya mitiweli. Ku munsi ryaremeyeho ngo usanga abashinzwe umutekano n’abayobozi b’inzego z’ibanze bafunze utuyira twose twinjira mu isoko, kuburyo udafite mituweli adakandagizamo ikirenge. Ngo hari n’igihe bategera mu mihanda ugasanga abantu badafite iyo karita bahitamo kunyura mu nzira za “panya” batinya gufungwa. Aho bakunze gutegera ni ahitwa “ku cyapa” ku masangano y’imihanda, uva i Huye n’uva Nyamagabe. Aho ngo haba hahagaze lokodifensi n’umupolisi, ndetse n’umuhuzabikorwa w’akagari ka Kibeho.

Higiro Adolphe

Bavuga ko bazi akamaro ka mituweli ariko ko kuba bataratanga ariya mafaranga yayo (ya 2011) ari uko batarayabona bitewe n’impamvu zitandukanye. Bamwe bavuga ko muri uku kwezi kwa mbere aba ari ukwezi kw’itangira ry’abanyeshuli bakeneye amafaranga y’ishuri n’ibikoresho by’ishuri. Hari n’abakubwira ko ntayo bafite kuko ntacyo bayakuraho, dore ko hanateye akanda k’inzara nta kintu bejeje kubera havuye izuba ryinshi imyaka yabo ikuma. Kuba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwarahoraga busunikana na bamwe mu baturage b’ako karere babaga babuze n’igihumbi kimwe kugeza ubwo hari abacika mu masoko banga gufungwa kubera ko bakibuze, umenya bitazoroha kubakuramo ibihumbi bitatu. Ubwo Imvaho Nshya yari mu Murenge wa Kibeho yagerageje gushaka ubuyobozi bw’uwo murenge ngo bugire icyo buyitangariza kuri  icyo kibazo isanga ku biro by’umurenge hari lokodifensi iharinda n’undi mukozi umwe gusa nawe wayibwiye ko adafite ububasha bwo kugira icyo atangaza mu izina ry’umurenge. Yavuze ko niba dushaka amakuru twategereza umuhuzabikorwa w’umurenge akaza kuko ngo yari yagiye kuri gukemura ibibazo by’abaturage hanze y’ibiro.

N’abaturage bakwiye kwimenya
Abaturage bahora bakangurirwa kugira uruhare muri gahunda zibakorerwa. Abaturage nibo ubwabo bakwiye kumenya mbere na mbere akamaro k’ubwisungane mu kwivuza kuko babisobanuriwe kenshi. Ntibari bakwiye gushyirirwaho za bariyeri kugira ngo bakunde batange amafaranga asabwa kuko iyo bigenze bityo babifata nk’aho ari itegeko aho kumva akamaro bibafitiye. Ikiza muri gahunda ya mitiweli nshya ni uko Leta igiye kujya yishyurira abatindi n’abatindi nyakujya 2000. Nk’uko ariko hari aho byagiye bigaragara muri gahunda zitandukanye zireba abatishoboye, igiteye impungenge ni uburyo icyo cyiciro cy’Abanyarwanda kizajya kijonjorwa mu gihe abagomba kubajonjora aribo bishyira kuri lisiti ya mbere cyangwa bakayibanzaho imiryango yabo. Urugero rutari urwa kure uburyo bamwe mu bajonjoraga abakene muri gahunda ya “Gira inka” aribo bibanzaga mu myanya y’imbere.

Ni ngombwa kureba ikibazo kiri ahantu hose abaturage bajyanwa kuri mituweli bisa no kubibategeka. Hari abatangarije Imvaho Nshya ko impamvu nyamukuru abo bayobozi bashyira ingufu zidasanzwe mu gushakisha ayo mafaranga kugera n’ubwo abaturage bacika mu masoko ari imihigo baba barahize ko abaturage babo bazaba bari mu bwisungane 100%, bityo bakamera nk’abari mu irushanwa ngo batazagawa ku munsi wo kwesa imihigo.

Higiro Adolphe