Mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera, kurira ku mashuri byagabanyije indwara z’imirire mibi ku bana biga mu bigo bya Kagasa, Karambi Karera na Rushubi.
Indwara zituruka ku mirire mibi zikaba zaragabanuwe n’ifunguro rya saa sita bafatira ku ishuri kuko riba ritunganyije neza kandi bose bagendera ku itegeko ryo kurisha ikiyiko babanje gukaraba intoki.
Nshimyumukiza Claude, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mwogo, unakurikirana imirire y’abo bana mu mashuri, ku wa 22 Nzeli 2010 yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko iyo mirire mibi yagabanutse cyane agira ati «nta mwana ucyirirwa ubusa kuko abize igitondo n’abize ikigoroba bose bahurira ku meza saa sita bagasangira.»
Umuyobozi w’icyo kigo yakomeje avuga kandi ko kurira ku mashuri byatumye ababyeyi babasha gukora neza imirimo yabo, uhinga akabikora adasiganwa n’amasaha ngo umwana arajya kwiga atariye rimwe na rimwe adafite n’icyo amugaburira ari ukumubeshyabeshya gusa.
Ifunguro rya saa sita rikaba riri mu bituma abanyeshuri batanga umusaruro uhagije kandi ubuzima bwabo bukarushaho kugenda neza kuko batabona umwanya wo kuryagagura ibyo babonye byose.
Nzumvirimana umwalimu ku kigo cy’amashuri abanza cya Kagasa we avugana n’ikinyamakuru Izuba Rirashe ku wa 22 Nzeli 2010, yavuze ko mu gihe cy’izuba abo banyeshuri baryaga ibishyimbo bitagira imboga none ubu imvura yaraguye, ati « ubu buri munyeshuri aza ku ishuri yitwaje imboga yakuye mu karima k’igikoni k’iwabo.»
Niyonsaga Adeline utuye mu Murenge wa Karera ahahoze ari mu Karere ka Gashora, yavuze ko gupfunyika nabyo byongeraga inzoka ku bana kuko bajyaga kubirya byagagiye mu bisorori none ubu bakaba bahabwa ibiryo bishyushye bakanarenzaho amazi atetse.
Françoise Mukankubito





Commentaires récents
il y a 2 an 2 jours
il y a 2 an 2 jours