LA CROISSANCE D'UN BEBE AU SEIN DE L'UTERUS / ESE WARI UZI UKO UMWANA AKURA MU NDA YA NYINA, IGIHE AZANIRA AMAZURU, AMABOKO, UKO AHUMEKA, UKO AKINA N’IBINDI ? (Igice cya I)

warning: getimagesize(http://sante.rw/sites/default/files/category_pictures/23121_100000218487311_2185_n.jpg) [function.getimagesize]: failed to open stream: HTTP request failed! HTTP/1.1 403 Forbidden in /home/sante/public_html/sites/default/modules/taxonomy_image/taxonomy_image.module on line 267.

Uko umwana wenda kuvuka aba ameze mu nda ya nyinaOn sait bien que pour qu’un homme existe, il commence par presqu’un rien. Malgré cette connaissance presque générale, est-ce que tu connais comment il/elle grandit jusqu’à la naissance ? As-tu une idée sur la façon dont certaines parties surgissent, ou bien tu croyais que le bébé a tous ses partis depuis sa création ? / Tuziko kugirango umuntu abeho asa n’utangirira ku busa busa. Ariko se waba uzi ukuntu bigenda bihindagurika kugeza agejeje igihe cyo kuvuka ? Waba se uzi uburyo ibice bitandukanye bigenda byirema, cyangwa wajyaga wibwira ko bizira rimwe agitangira kubaho ?

Iyi nkuru igaragara no kuri site www.igihe.com. Ushobora kuba usanzwe ubizi, ubundi kugirango umwana abeho bisaba ko umugabo, ahura n’umugore, bagakora imibonano mpuzabitsina igihe umugore ari mu minsi y’uburumbuke, noneho intanga zabo bombi zigahura, zamara guhura ukubaho k’umwana kukaba kuratangiye, ibitangaza bikomeye. Kubera ko haba habayeho kwiteranya kw’intanga ebyiri, ibi ni nabyo bivuga ko umwana aba atunze umurage akomora ku babyeyi bombi. Niba ari ukuzaba inzobe cyangwa se igikara, niba ari ukuzavukana indwara akomora ku babyeyi be, niba ari ukuzamenya ubwenge, byose abihabwa n’izo ntanga zombi, maze ibizaza ari byinshi kurusha ibindi akaba aribyo umwana azagaragaza. Hari n’igihe ahabwa n’umubyeyi ibyinshi yari yibitsemo ariko we atarigeze abigaragaza, urugero akaraga umwana we kuba inzobe kandi we ari igikara, kubera ko mu murage we yari afitemo ubuyobe wenda yakomoye kuri bene wabo bamubanjirije kuvuka, urugero nka nyirakuru.

INTANGIRIRO NI IGI RISHAKISHA AHO RIZAKURIRA

Inkuru dukesha aba docteur batandukanye barimo Joël Agénor na Alain Soussa, yerekana ko mu gutangira iri gi tutakwita umwana kuko kaba ari akantu kakiri gato cyane utashobora kubona utarebeye mu byuma kabuhariwe, Microscope, utunyangingo tukagize cyangwa se cellules, zitangira kwigabanyamo uduce. Ibice bibiri, ibice bine, umunani, zigenda ziba nyinshi cyane bityo bityo. Mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa, rya gi rizavamo umwana riba rimaze kwishakira aho rigomba gukurira, mu mworohera uba mu nda ibyara, imbere muri nyababyeyi. Ni uko rigafatamo, cyangwa se rigahama aho. Iki nicyo gihe mu rurimi rw’igifaransa bita nidation.

Uku gusama rero iyo kwabayeho, akenshi umugore ajya kubona ukwezi gushize, aho kugirango abone imihango akayibura. Ni uko bigakomeza bigatinda iminsi 10, 15 igashira. Icyo gihe imihango ntayibona, akaba ari nabyo bimusunikira kuba yajya kwisuzumisha ngo arebe niba yarasamye koko. Kuko biba bishoboka ko habaho no kwirenza ukwezi. Gusa, hari n’abagore, muri uku kwezi ko kutabona imihango bashobora kubona utuntu tumeze nk’amaraso. Duke birumvikana. Ibi ntibiba ari imihango kuko aba yarasamye, ahubwo akenshi utu tuntu tumeze nk’amaraso atubona kuri cya gihe nakubwiye igi riba rimaze kubona aho rizicara muri Nyababyeyi, igihe cya nidation.

IGI RIZANA IBICE BY’INGENZI BIZATANGA IBICE BIGIZE UMUNTU

Uko iminsi igenda ihita, niko hari ibintu bibiri bitangira kwitandukanya bikagaragara. Rya gi rizavamo umwana, hamwe n’ingobyi azaba arimo. Iyi ngobyi mu gifaransa bayita placenta. Ibi byombi hamwe, rya gi rizatanga umwana n’ingobyi irifubitse, biba biri mu kintu nakwita nk’umubumbe cyangwa se biye yuzuye amazi, akaba ashyushye kuri degré 37. Ahantu twagereranya na piscine, uyu mwana akazaba muri aya mazi kugeza igihe azavukira.

Uyu mwana rero iyo amaze kwicara aho agomba gukurira, aba noneho akeneye ibimutunga kugirango abashe gukura nyine. Nta handi rero akura ibimutunga, byose abikomora kuri maman we binyuriye kuri ya ngobyi, placenta. Ingobyi nayo ibikomora kuri nyababyeyi iba ifasheho, binyuriye mu maraso. Gusa ibi ntibivuga ko amaraso y’umwana yivanga n’aya nyina, kuko umubyeyi agira amaraso ye n’umwana akagira aye. Ibi bitunga umwana ahabwa na nyina binyuriye mu maraso ayungururirwa mu ngobyi, ni za vitamines, imyunyu, umwuka mwiza, oxygènes n’ibindi, ibi byose bikanyuzwa mu rureri, cyangwa se kiriya kiba gikururuka, kimeze nk’urura, gihuza umwana na nyina, ari narwo, aho ruva ; iyo umwana amaze kuvuka hasigara umukondo. Niyo mpamvu rero kurya neza ku mugore utwite ari iby’agaciro kanini cyane, kubera ko umwana uri mu nda atungwa n’ibyo maman we aba yifitemo.

DORE UKO WA MWANA WABONYE UBWUGAMO ABAHO MU NDA

Mu ntangiriro, iyo igi rigifite iminsi mike gusa ribayeho, riba ringana na mm 1 gusa. Akantu gato cyane.

Iyo umwana amaze ibyumweru bitatu mu nda, noneho twa tunyabuzima tumukoze, cyangwa se rya gi rizavamo umwana, riba rimaze kuzana ibice bitatu. Igice kimwe muri bya bindi bitatu kiba kizatanga ibice byose bikorana n’ubwonko. Naho igice cya kabiri, kiba kizatanga umutima n’ibikorana nawo, n’amagufa, mu gihe igice cya gatatu gitanga ibihaha, uruhago, umwijima n’ibindi. Muri iki gihe, umugore aba amaze ibyumweru bitanu atarasubira mu mihango.

Iyo uyu mwana amaze ukwezi kumwe gusa mu nda, aba noneho ageze kuri mm 4 zonyine. Ariko kandi aba yanakuze cyane, kuko buri cyumweru urebye aba yagiye yunguka mm 1. Kuri iki gihe, nibwo umugore aba ashobora gukoresha teste de grossesse cyangwa se ikizamini cyo kumurebera ko atwite, kigahita kibyerekana ako kanya. Iki kizamini kiroroshye cyane kugikora, bimara amasegonda make cyane, ariko kandi ntigishobora kwibeshya. Ubwo iyo kikweretse ko utwite uba utwite nyine. Iki kizamini umugore aba ashobora no kujya kugurira muri pharmacie, maze nawe ubwe akirebera, kuko ni akantu k’ameze nk’igipimo cy’umuriro, nk’ikaramu se, cyangwa agati, umugore akoza mu nkari ze ubundi agahita amenya uko bimeze.

Uko umugore atwita, uko umwana atangira kuzana ibice bitandukanye, uko akina mu nda, uko ahumeka n’ibindi, byose ni mu nkuru itaha.