Kurya neza bigirira akamaro umubiri

warning: getimagesize(http://sante.rw/sites/default/files/category_pictures/Imvaho.logo_.png) [function.getimagesize]: failed to open stream: HTTP request failed! HTTP/1.1 403 Forbidden in /home/sante/public_html/sites/default/modules/taxonomy_image/taxonomy_image.module on line 267.

Imirire ni ubumenyi bwiga ibyo kurya n’uburyo bigirira akamaro umubiri ubyakira. Nk’uko tubikura ku rubuga rwa Internet www. Doctissimo.fr ariko by’umwihariko bigashimangirwa na Dr. Beatrice Senemaut, imirire n’ ikintu cy’ingenzi cyane mu buzima kuko indwara zimwe na zimwe zifite aho zihurira hafi n’ibyo umuntu aba yariye. Ubumenyi ku mirire burushaho kugira agaciro kanini. 

Kurya neza bigabanya indwaraIbyiza by’imirire myiza ntabwo ari ikintu gishya. Mu myaka 400 mbere y’ivuka rya Yezu Kristu, Hippocrate yavugaga ko kurya neza ariwo muti wa mbere ku ndwara. Kandi ubuvuzi bw’Abashinwa kuva mu myaka ibihumbi ishize, bwerekana ko ibiribwa nabyo ari imiti ifite agaciro iyo ukurikije gahunda mu kubifata ugamije kwirinda cyangwa kuvura indwara.  Mu kinyejana gishize, herekanywe ko hari ihuriro riri hagati yo kubura kw’ibiryo n’indwara zikomeye abantu bahura nazo. Uburyo butandukanye bw’imirire mibi bukomeje kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Izo ndwara ni nko kutabona biterwa no kubura vitamini A cyangwa cretinisme iterwa no kubura iode. Nyamara, igihe ukubura kw’ibiryo gukomeye kwari kurangiye i Burayi nibwo haje igitekerezo cy’uko hirya y’imirire mibi hari izindi ndwara zishobora guterwa n’imirire. Nibwo guhera mu 1960 hatangiye kubaho ubushakashatsi bwimbitse bugamije kwerekana isano iri hagati y’imirire n’ubuzima bwa muntu.  


Ikibazo cy’ubuzima bwa rubanda

Byagaragaye ko ibintu bibiri bikomeye bitera impfu mu Bufaransa arizo ndwara z’umutima na kanseri zifite aho zihurira n’uburyo abantu barya. Bizwi kandi ko imirire ihuye cyane n’indwara zindi ziyogoza isi nka Diyabeti, osteoporose cyangwa umubyibuho udasanzwe. Nyamara, indyo nziza ni isoko y’ubuzima bwiza. Urugero, athérosclérose cyangwa indwara zifata imitsi zitangira kare ariko kandi zishobora guhagarikwa cyangwa gukira umuntu aramutse yirinze ibinure byinshi mu mafunguro afata. Ariko na none umuntu ashobora kuba umubiri we woroheye kuzafatwa na Diyabeti ariko ntiyigere ayirwara kuko yihatiye kugumana ibiro bikwiriye. Birazwi ko hari ibyo kurya bishobora kurinda kurwara kanseri.

Ibyo kurya n’ubwiza bwabyo

Hirya y’uruhare rwo kurinda umuntu cyangwa kumutera indwara bitewe n’ibyo kurya yafashe, bigaragara ko indyo nziza ariyo itera ubuzima bwiza.  Uruhare rw’ibiryo ubwabyo ku mikurire y’umuntu cyangwa ku kwiyongera kw’ubwenge, ku kurinda indwara cyangwa nanone ku kwirinda gusaza, ni ukuri ku bantu bose. Birazwi neza kandi ko ukurya konyine kutihagije kukugira ubuzima bwiza cyangwa kukuramba k’umuntu. Ahubwo imirire ijyana no kwirinda stress( Umunaniro), kwirinda ko ibidukikije byakugiraho ingaruka cyangwa ibindi bintu biza bigamije kongera ubwiza bw’ubuzima.  

Gushaka uburyo bwo kuringaniza indyo
Ishingiro ry’indyo nziza ituruka ku buryo bwo guhinduranya ibyo kurya ndetse no kurushaho kubitunganya. Kugira ngo umuntu agumane umubiri ufite ubuzima bwiza akeneye muriwe glucides ziri mu rugero, za lipide na poroteyine ndetse na vitamini n’imyunyu ngugu. Nyamara, ibyo kurya by’iki gihe mu mijyi biba ntaringanizwa mu byimirire bifite ndetse bitanameze neza rwose. Kongera gutoza abantu imirire myiza birakomeye kurusha uko bigaragara ariko kandi  kwigisha imirire bigomba gutangira kare cyane cyane igihe umuntu abona hari umubyibuho ukabije mu bwana kandi ushobora kwiyongera ku buryo buteye ubwoba muri ibi bihe.  

Ibyakorwa
Uyu munsi, ubumenyi ku byerekeye imirire bwateye imbere cyane kurushaho kandi iruhande rw’iterambere no kumenya amakuru mashya y’ubuhanga ajyanye n’ibivumburwa mu by’imirire myiza cyangwa mibi biratera imbere kurushaho nabyo. Uretse ku bw’inyungu z’ubucuruzi cyangwa kugira ngo umuguzi agushwe neza, usanga ibiribwa byitirirwa kuba byiza cyangwa bibi ku buryo utamenya ukuri nyako ku ihuriro ry’ibiribwa n’ubuzima bwiza. Nanone, n’ubwo ibiribwa bimwe na bimwe ari byiza kuruta ibindi, nta na kimwe ubwacyo kibi kuko iteka ryose icy’ingenzi ni ubwuzuzanye, ni uguhindura indyo mu rugero nyarwo.


Ibyifatire myiza mu byo kurya

Ikizwi kugeza ubu ni uko hamaze gushyirwa ahagaragara uruhare rw’ibiribwa bimwe na bimwe nk’impamvu yo kugira ubuzima bwiza cyangwa kurwara. Abahanga mu mirire batanga imyifatire myiza mu byo kurya ku bantu bose ndetse no ku bantu baba babikenye ku buryo bw’umwihariko kubera indwara bafite cyangwa kubaba bifuza kugabanya ibiro. Ariko kandi, imirire igumya kuba ahantu hagikeneye cyane ubushakashatsi ku isi hose nko ku bintu bitandukanye nk’iby’umubiri ukenera mu byo abantu barya, nko ku ruhare rw’ababyeyi  ku kurya cyangwa uko ibyo kurya bishobora kugira ingaruka zihariye ku kuvuka kw’indwara.

Niyo mpamvu mu myaka iri imbere, amabwiriza ajyanye n’imirire ahari avuga ko hakwiye kwitabwaho ko ibyo kurya biba impamvu yo kwirinda cyangwa kuvura indwara.

Mukagazi Rose