Kudakurikiranya neza imiti iboneza urubyaro bigira ingaruka - Dr Rushanika

warning: getimagesize(http://sante.rw/sites/default/files/category_pictures/izuba.rirashe.jpg) [function.getimagesize]: failed to open stream: HTTP request failed! HTTP/1.1 403 Forbidden in /home/sante/public_html/sites/default/modules/taxonomy_image/taxonomy_image.module on line 267.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) risobanura ko kuboneza urubyaro ari inshingano y’abantu ku giti cyabo cyangwa umugabo n’umugore bahitamo nta gahato umubare w’abana bazabyara, n’igihe bagomba kubabyarira.

Umujyanama w’ubuzima, Muhirwa Théogène, (Ifoto/F. Mukankubito)Dr Christophe Rushanika wo ku bitaro bya Byumba, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe ku wa 4 Werurwe 2011, ku byerekeranye no kuboneza urubyaro, yavuze ko mu bagore bitabira gahunda yo kuboneza urubyaro, abadakurikiranya neza imiti ibagenerwa, bigira ingaruka ku bayifata ndetse no ku bana babo.

Dr Rushanika avuga ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abagore 25% bakora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo batwara inda nyuma y’ukwezi kumwe, kandi mu Rwanda ikigereranyo cy’imyororokerey’abantu  kikagaragaza ko umubare w’abana bapfa bakivuka ungana na 86 ku mbyaro 1000, naho umubare w’abana bapfa bataragera ku myaka 5 ukangana na 152 ku mbyaro 1000, iyo mibare ikagaragara kandi  ku baturage bakiri bato.

Uwo muganga yakomeje abasobanurira ko uko kudakurikiranya imiti neza bigira ingaruka mu gihe umugore asamye bitari muri gahunda, ahubwo bitewe n’uko atakurikiranije neza iyo miti uko muganga yabimutegetse, bityo bigatuma abyara umwana utari muri gahunda.

Uko kudakurikiranya iyo miti bibangamira gahunda yo kuboneza urubyaro kandi bituma abana bavutse badakura neza kuko mu ndwara zihitana abana harimo  bwaki, kwashiyorukoro, impiswi n’izindi ndwara zose ziterwa no kurya nabi.

Muhirwa Théogène, umujyanama w’ubuzima mu Murenge wa Rusiga, kuri uwo munsi yavuze ko muri iki gihe batangiye kwigisha abagabo ibyiza byo kwifungisha burundu kuko abagore bo bavuga ko bibagiraho ingaruka cyane cyane abakiri bato kandi ari bwo buryo bufasha abashakanye kuboneza urubyaro.

Asoza, yasabye abagabo bagenzi be ko bakwiye kujya bibutsa abagore babo igihe bafatira imiti kuko hari abatayinywa kubera uburangare.

Yasabye n’abagabo ko bakwiye guhabwa amahugurwa bagasobanurirwa byimazeyo ibyiza byo kuringaniza urubyaro, ntibahore bumva ko umugore ari we bireba we nyine kandi bose.

Françoise Mukankubito / Izuba rirashe