Kigali: 31 bavutse kuri Noheli

warning: getimagesize(http://sante.rw/sites/default/files/category_pictures/Imvaho.logo_.png) [function.getimagesize]: failed to open stream: HTTP request failed! HTTP/1.1 403 Forbidden in /home/sante/public_html/sites/default/modules/taxonomy_image/taxonomy_image.module on line 267.

Mu ijoro ry’umunsi mukuru wa Noheri kugeza mu gitondo, Imvaho Nshya yanyarukiye hirya no hino  mu bitaro byo mu mujyi wa Kigali,  isanga hari ababyeyi babyaye ku uri uwo munsi wa Noheri, aho  buri wese afite uko yakiriye kubyara kuri Noheli. Nko mu bitaro bya CHUK yasanze harimo ababyeyi 2 babyaye, ku bitaro bya Muhima ihasanga 13, Kanombe 4 naho ku bitaro bya Kibagabaga habyaye abagore 12.

Umwe mu babyeyi witwa Uwamurera Claudine, nyuma yo  kwibaruka umwana we w’imfura mu ijoro rya Noheli mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK ),  yabwiye Imvaho Nshya ko afite ibyishimo byinshi,  kuko atatekerezaga ko azabyara kuri Noheli. Ibi kandi abisangiye n’umugabo we witwa Museveni Ernest wavuze ko  yakiranye ibyishimo bidasanwe umwana we  wa mbere w’umukobwa, wavutse kuri Noheli. Nyirakuru w’urwo ruhinja rwavutse ku munsi abakristu bibuka ivuka rya Yezu/Yesu Kristu,  nawe  yavuze ko anezerewe cyane,  kuko  ngo umwuzukuru yabonye ariwe wa mbere  mu bandi benshi afite,   uvutse mu minsi mikuru isoza umwaka. Ababyeyi b’uwo mwana bakaba bateganya kuzamwita Usanase Noëla, kuko ngo yavutse asa na se kandi akavuka kuri Noheli.

Ku bitaro bya Muhima, mu babyeyi 13 Imvaho Nshya yasanze bibarutse mu ijoro rya Noheli, babiri muri bo nibo bagize icyo bayitangariza. Uwitwa Gashirabake Peruth wibarutse umukobwa,  yabwiye Imvaho Nshya ko we umwana we azitwa Christine kuko ari uwa Kristu, kuko avutse ku munsi umwe na we. Yakomeje avuga ko kuri we Noheli ikwiye kuba koko igihe cyo guhindura imibereho,  abantu bakamera nk’abana bato kandi ngo azagerageza kubitoza umwana we mu burere azamuha. Kuri we ngo Noheli ikwiye kuba igihe cyo guhindura imitima, abantu bakiyoroshya nk’abana,  kuko abana bavukana ubuziranenge, batagira amakosa kandi n’imitima yabo nta kibi igira.

Kubyara ku minsi mikuru bishobora kubaho kenshi
Umwe mu babyeyi witwa Ukwitegetse Clementine, wabyariye ku bitaro bya Muhima,  kimwe n’undi mubyeyi wabyariye ku bitaro bya Kibagabaga, bo ngo ni ubwa kabiri babyaye ku minsi mikuru isoza umwaka. Ukwitegetse Clementine wabyariye ku bitaro bya Muhima yagize ati: “ Uyu mwana w’umuhungu nibarutse kuri Noheli afite mushikiwe  nibarutse ari ku bunani. Kuri jye ni byiza ariko simbiha agaciro kanini cyane, kuko imyemerere yanjye nta gaciro gakomeye iha noheli n’ubunani ”. Undi mubyeyi nawe wibarutse kuri Noheli, akaba yari yarigeze kubyara undi mwana ari ku munsi w’ubunani, Imvaho Nshya yamusanze ku bitaro bya Kibagabaga. Umubyeyi witwa Uwamahoro Beline wabyariye ku bitaro bya Kibagabaga yabwiye Imvaho Nshya ko ashima Imana cyane, ngo  kubyara kuri Noheli ni ishema,  gusa ngo nta mpamvu yo kwita umwana we amazina y’amagenurano nka Noheli n’andi ngo ni uko ari iminsi mikuru. Yakomeje  avuga ko  ngo ahubwo umwana yibarutse azitwa  amazina ya se. Icyo ababyeyi bibarutse bahurizaho ni uko kubyara kuri Noheli bizatuma batibagirwa na rimwe itariki babyariyeho ndetse bamwe bakaba barahisemo guhita bitirira abo bana uwo munsi, mu gihe abandi bavuze ko bitewe n’imyemerere yabo batakwitirira  abana babo Noheli.

Kapiteni Alexis (Imvaho Nshya)