Kuri uyu wa 8 Mutarama 2011, umuganga w’abagore Dr Munyankindi Laurent ukorera mu bitaro bikuru bya CHUK no ku mushumba mwiza ku Muhima, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko bishoboka ko umuntu aringaniza urubyaro biuburyo yahisemo ntibumuhire, ati “ nta mpamvu yo gukomeza kubabara, umuntu ashobora kureba ubundi buryo bwamubera bwiza kurusha ubwo yahisemo akaba ari bwo akoresha.”
Ibi yabitangaje nyuma yo gufata icyemezo ku mubyeyi witwa Mukamana Marie Louise, uwo mubyeyi amaze kumugaragariza ko kuva yashyira udupira tubiri mu kaboko (norplant) atigeze yongera kumva muri we yakenera umugabo, (gukorana nawe imibonano mpuzabitsina), aha kandi uwo mubyeyi akaba yaragaragaje ko kuva yaringaniza urubyaro akoresheje ubwo buryo atigeze abona imihango, bityo agahora yumva umugongo umubabaza cyane.
Dr Munyankindi Laurent yatangaje ko biba byiza iyo umuntu akoresheje uburyo bunogeye umubiri, ati “kuba uri umugore w’umugabo mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina ukumva adashaka umugabo n’ikintu kitari cyiza, cyane ko umugabo we aba akeneye gukora imibonano kuko nta kibazo umubiri we uba ufite.”
Aha kandi Dr Munyankindi yavuze ko bishobora gutuma habaho amakimbirane mungo, ni yo mpamvu buri muntu ashobora guhitamo uburyo bumunogeye, budashobora kumuzanira ibibazo.
Yaboneyeho kugira inama ababyeyi baringaniza imbyaro guhitamo uburyo bunegeye imibiri yabo cyane ko uburyo bukoreshwa mu kuringaniza imbyaro ari bwinshi.
Umutesi Cécile





Commentaires récents
il y a 2 an 2 jours
il y a 2 an 2 jours