Ivugurura rya Mituweli riziye igihe

warning: getimagesize(http://sante.rw/sites/default/files/category_pictures/Imvaho.logo_.png) [function.getimagesize]: failed to open stream: HTTP request failed! HTTP/1.1 403 Forbidden in /home/sante/public_html/sites/default/modules/taxonomy_image/taxonomy_image.module on line 267.

Serivisi zihabwa abayivurizaho zizitabweho

N’ubwo hari abatangiye kutabyishimira, Ubwishingizi bw’indwara bwa mituweli  byari bikwiye ko buvugururwa urebye uburyo ababwivuririzaho bahabwa serivisi zitari nziza.

Nk’uko bisobanurwa  na Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano,  itangwa ry’ imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza bita Mituweli, rigiye kujya rikorwa hakukijwe icyiciro umuntu arimo ni ukuvuga ubushobozi mu birebana n’umutungo afite, ibi bikazatangirana n’umwaka w’ingengo y’imari, uhera mu kwezi kwa Nyakanga.

Mituweli itangizwa Abanyarwanda benshi ntibumvaga ibyiza byayo. Bamwe bitwaza ko batajya barware bakanga kuyatanga abandi bakavuga ko amafranga yabo atazacungwa neza, n’ubwo hari aho bagiye bacunga nabi umutungo ariko nyuma bikaza gukosoka;   n’izindi mpamvu nyinshi zari urwitwazo ariko ugasanga ikibazo atari ukuyatanga ahubwo ahanini gishingiye ku myumvire yari  mibi icyo gihe.  Hari n’abanyamadini babanje kwanga mituweli barayirwanya, bagaca intege abayoboke babo bababuza kutayitabira. Gusa,  ntibyatinze kuko abantu baje kumenya akamaro k’ubwishingizi bw’indwara, bitabira gutanga imisanzu ubwabo, hatabayeho kubishishikariza nka mbere. Kuri ubu, ijanisha rikaba ryerekana ko hejuru ya 80% by’abanyarwanda bivuriza ku bwisungane bw’indwara bwa mituweli bakwiyongeraho abafite ubundi bwishingizi bikagera hejuru ya 95% by’abanyarwanda bafite ubwishingizi bw’indwara.

Kuki amafaranga ya mituweli yongerewe?
Mituweli, nk’ubwishingizi bw’indwara bukoreshwa mu Rwanda ntabwo ari gahunda iboneka henshi ku isi. Muri Afrika ubu buryo bukoreshwa gusa mu Rwanda no muri Ghana.  Kugira ubwishingizi bw’indwara umuturage yivurizaho  ni  kimwe mu byatumye u Rwanda ruzamuka mu bihugu bigenda bitera imbere, aho  icyizere cyo kubaho gikomeza kwiyongera,  kikaba cyaravuye  ku myaka 37,  nyuma gato jenoside yo 1994,  kuri ubu  kikaba kigeze ku myaka 52, nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare. Kugira ubwishingizi bwo kwivuza byatumye indwara nyinshi zahitanaga  abanyarwanda zigabanuka, cyane  cyane malariya. Umunyarwanda urwaye  yivuriza ku gihe, atararemba kuva ku rwego rw’ikigo nderabuzima kugera ku bitaro bya Kaminuza.  Ibyiza byo kugira ubwishingizi bw’indwara ntibishidikanywaho. Nyamara urebye uko ibihe bigenda bihinduka, amafranga 1000 ku muntu,  ntajyanye n’impinduka nyinshi ziriho mu rwego rw’ubuvuzi, akaba ariyo mpamvu hemejwe ko umusanzu utangwa n’umunyamuryango nawo wakwiyongera, hashingiwe ku mutungo umuntu afite. Umucuruzi ufite ibintu cyangwa umworozi ufite amashyo,  ntakwiye gutanga 1000 kimwe n’umukene, udafite agasambu cyangwa itungo ryo korora. Niyo mpamvu byemejwe ko umukire,    ni ukuvuga umuntu utunze, ufite ibintu, woroye inka n’andi matungo, akagira amasambu n’ibindi, uwo azajya atanga amafranga 7000 ku muntu umwe. Ni ukuvuga niba afite umuryango w’abantu 5 nawe arimo,  azajya atanga  amafaranga 35.000. ku muryango cyangwa umuntu ku giti cye, uciriritse,  udafite ubushobozi buhambaye azajya atanga 3000. Iki cyiciro ni nacyo kirimo abanyarwanda benshi. Naho ikindi cyiciro kirimo abakene nyakujya, bamwe bita abatindi. Kuri aba bo,  umusanzu wabo ni 2000 ku muntu, akenshi ubuyobozi bukazajya bubafasha mu kuyabona.

Ingaruka zo kongera amafaranga  ya mituweli
Kuba amafaranga ya mituweli yariyongereye bifite icyo bivuze, kuko hagamijwe kongera serivisi zihabwa abakoresha ubwo bwishingizi. Birazwi ko hari  byinshi uwivurizaga kuri mituweli atabonaga ku kigo nderabuzima, akabihabwa mu gihe yoherejwe ku bitaro. Ikindi cyakunze kunengwa n’abakoreshaga mituweli, ni uburyo basuzugurwaga, bakakirwa nabi ndetse bakavurwa nyuma y’abandi bafite ubundi bwishingizi bw’indwara nka RAMA, MMI, SORAS… Kuba hagiye kuba ivugurura ngo bizakemura ibi bibazo byose, abarwayi bakirwe kimwe kandi babone serivisi zisumbuye izo babonaga mbere. Umwe mu baganga,  ukora ku bitaro bya Kibuye yabwiye Imvaho Nshya ko kimwe mu byatumaga abarwayi bivuriza kuri mituweli batakirwa neza, harimo ko mituweli yishyuraga nabi, ndetse rimwe na rimwe ibitaro bikabura uko byishyura ibindi bikenerwa,  bikajya mu myenda, ahanini  kubera kutishyurwa na mituweli. Kuba hongerewe ubushobozi buzaturuka ku misanzu izatangwa, ngo hari ikizahinduka kigaragara.  Ikindi gitegerejwe nk’impinduka nziza,  n’uko ukoresha mituweli azashobora kwivuriza aho ageze hose mu gihugu, atarindiriye kujya aho yayifatiye. Gusa ntawavuga ibyiza ngo yibagirwe ko n’imbogamizi kuko hari abantu bakennye, no kubona 1000 byagoraga, kuzabona 2000 bikaba bitazabohera!  Ariko “Kwirinda biruta kwivuza ” , ntawe ukwiye kwinubira impinduka mu gihe zigamije ibyiza. N’ubwo byumvikana nk’ibigoye,  igikenewe ni  ukwigomwa kugira ngo amafranga azaboneke. Ku bakene nyakujya (abatindi),  biteganyijwe ko n’ubundi leta izakomeza kubishyurira no kubafasha ngo bivuze. Ariko,  hari n’abafite ubushobozi, kubera imyumvire mibi, bakitwaza ko byacitse, amafranga ari menshi, nyamara wareba neza ugasanga amafranga bakoresha mu bidakenewe cyane ariyo menshi. Wasobanura ute ko umuntu azabura amafaranga 3000 byo gutanga kugira ngo yivuze umwaka wose, nyamara buri munsi ataha yasinze? Nibyo koko hari imiryango myinshi idafite ubushobozi, ariko icyangombwa ni ubushake no kwigomwa bimwe na bimwe  mu byo umuntu akunda (ubushake nibwo bushobozi),  kugira ngo uwo  musanzu wa mituweli uzaboneke. Hasigaye amezi agera kuri 6 ngo gahunda nshya ya mituweli itangire gushyirwa mu bikorwa, abanyarwanda bakwiye kugira imyumvire imwe, bagatangira kuzigama no gushakisha uburyo bazabona umusanzu ukenewe. Amavuriro ndetse n’abakozi bayakoramo barasabwa kwikosora, bakazerakana ko hari impinduka yabayeho, bagatanga serivisi nziza kandi zihuse, bakabwira neza abarwayi, babafasha gukira vuba.

Kapiteni Alexis