Isuku yo mu minsi mikuru izanakomeze nyuma yayo

warning: getimagesize(http://sante.rw/sites/default/files/category_pictures/Imvaho.logo_.png) [function.getimagesize]: failed to open stream: HTTP request failed! HTTP/1.1 403 Forbidden in /home/sante/public_html/sites/default/modules/taxonomy_image/taxonomy_image.module on line 267.

Muri iki gihe  cy’iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani ahantu henshi hari isuku  ndetse no ku bantu hari impinduka nini ku birebana  n’isuku no kwiyitaho muri iyi  minsi mikuru. Ibi kandi binagaragarira mu mafunguro abantu bitegura kuzafata, uburyo bayatunganya n’ibyo bambara mu gihe cy’iminsi mikuru.

Uko tuba dukeye ku minsi mikuru, abe ari ko tuzajya duhoraImvaho Nshya yanyarukiye hirya no hino haba mu mujyi no mu giturage isanga isuku ari yose, hari itandukaniro rinini no minsi isanzwe, bikaba bishimangirwa n’Abanyarwanda baganiriye nayo. Nk’uko babyivugira, isuku ni kimwe mu bigaragaza agaciro k’ iminsi mikuru,  aho abantu usanga batunganyije aho batuye. Nko mu mujyi wa Kigali, bamwe mu bafite amazu yaba ayo batuyemo cyangwa se bakodesha, babwiye Imvaho nshya ko mu mpera z’umwaka, iyo Noheri n’ubunani byegereje, aribwo bitabira kuvugurura inyubako zabo, bagasiga amarangi mashya, ndetse bagasimbuza bimwe mu bikoresho by’inzu zabo byashaje nk’ibifungo by’inzungi, kuvugurura intebe zo mu nzu, gusiga isima ahagiye hasaduka cyangwa habomoka ku nzu zabo n’ibindi. Iyi myitwarire y’abantu mu minsi mikuru ugereranyije no mu minsi isanzwe, ikaba igaragaza ko abantu babishatse bakwitabira isuku kandi ku buryo bufatika bishoboka.

Uwitwa Kagaba John utuye mu murenge wa Kimisagara, akagari ka Katabaro yabwiye Imvaho Nshya ko n’ubwo asanzwe akunda  isuku, mu minsi mikuru isoza umwaka ashyiramo imbaraga zidasanzwe. Abajijwe impamvu adakomeza gutyo no mu yindi minsi isanzwe yavuze ko yumva hari ikintu kidasanzwe kimubwira ko agomba kurenzaho,  kugira ngo arangize umwaka akeye. Gusa kuri we ngo iyi suku ayigira inyuma (aho abantu bareba), ariko  ngo anagerageza kuyikora mu mutima, kuko ngo ari umukristu, bityo ngo agatangira umwaka ari mushya haba inyuma ndetse n’imbere mu mutima we.

Bamwe bibuka koga no kwambara inkweto mu minsi mikuru
Umwe mu baturage  witwa Mutezinka Gaspard waganiriye n’Imvaho Nshya ubwo yahuraga nawe avuye kugura inkweto, akavuga ko yiteguraga iminsi mikuru yagize ati: “ Nubwo  mfite ibibazo by’ubukene bwose, nanjye nguze inkweto ngo nibura mu minsi mikuru ya Noheri N’Ubunani nzazambare, bityo nzatambuke mu bandi, meze neza “. Kuri Mutezinka ngo isuku mu minsi isoza umwaka ni ngombwa. Nyamara abajijwe impamvu atayitabira no mu bindi bihe yavuze ko mu mpera z’umwaka aribwo aba yiteguye neza, akagura ibikoresho bya ngombwa, imyambaro mishya kugira ngo atangire umwaka mushya akeye. Si uwo wenyine, kuko hari bamwe mu batuye mu giturage babwiye Imvaho Nshya ko hari abantu  baba basanzwe boga gacye umubiri wose,  mu minsi isoza umwaka ya Noheri n’Ubunani bakivugurura, bakoga kenshi  umubiri wose,  bakisiga n’utuvuta batabiherukaga, yewe ngo n’imyenda bakayihindura bakambara imishya cyangwa bakamesa iyo bari basanganywe. Ibi kandi ngo binajyanama no gufata amafunguro meza, agizwe n’indyo yuzuye nk’akanyama, amashaza, imboga byiyongera ku nzoga nziza baba bateguye nk’ikigage cyangwa urwagwa.

Uyu muco wo kwitabira ibikorwa by’isuku, cyane cyane mu minsi mikuru unavugwa ku bafite utubari tw’inzoga na za resitora, aho usanga  mu minsi mikuru ya Noheri N’ubunani, isuku ari yose nyuma isuku ikagenda igabanuka uko iminsi mikuru irangira. Bwana Mugiraneza Francis, ufite akabari mu mujyi wa Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba, yabwiye Imvaho Nshya ko impamvu mu minsi mikuru, cyane cyane isoza umwaka, yita ku isuku, ngo ari  ukubera ko aba yitegura kwakira abakiliya benshi bamugana, bityo akaba agomba kubareshya, ariyo mpamvu ategura neza aho akorera, agashyiraho imitako y’ubwoko bwose, byaba ngombwa akavugurura n’inzu akoreramo ku buryo haba  itandukaniro ugereranyije no mu yindi  minsi isanzwe.

Isuku ikwiye kuba umuco
 Nyamara se, isuku ntikwiye  kuba umuco,  igahoraho hatagombye  gutegereza  iminsi mikuru? Ntawe ukwiye kwishimira ko yiteguye neza iminsi mikuru, yitabira isuku muri iyo minsi mikuru gusa, maze  yarangira agasubira mu bye. Nk’uko ubushakashatsi bubyerekana kandi bikaba binashimangirwa n’inama y’umushyikirano iherutse kubera mu Rwanda mu ntangiriro z’iki cyumweru kuva tariki ya 20 kugeza kuya 21, isuku niyo soko y’ubuzima. Ibi bivuze ko indwara nyinshi ziterwa n’umwanda nko kudakaraba intoki, kudasukura ibikoresho, aho kuba n’ahategurirwa ibiribwa n’ibinyobwa.

Nyamara Imyiteguro n’isuku,  byiyongera ku mitako itandukanye usanga hirya no hino mu gihugu mu rwego kwizihiza iyo minsi,  ntibyari bikwiye kugarikira ku munsi umwe cyangwa ibiri yonyine. Birashoboka ku buri wese ku rwego rwe, n’ubushobzi afite ashobora kugira isuku, kuko itagombera ubushobozi buhambaye, ahubwo ni ubushake bubura, kugira ngo ibyo bigerweho. None se ni nde uyobewe ko kunywa amazi meza, asukuye ari byiza kandi bitagombera kubikora kuri Noheri cyangwa ku Bunani? Gukaraba intoki mbere yo kurya ikintu cyose cyangwa  umuntu avuye mu bwiherero bikorwa gusa ku munsi mukuru?Oya ni kimwe no  kwambara inkweto bamwe bita ko umurimbo gusa, kandi ari n’umuti kuko birinda indwara nk’inzoka zandurira mu birenge, bikarinda gukomereka,.. Ibi byose si leta izabikorera abanyarwanda, ahubwo nibo ubwabo basabwa kubigira ibyabo bikaba nk’umuco, aho gukorwa gusa kubera Noheri n’Ubunani byageze cyangwa ar’uko abayobozi bagombye kubyibutsa abaturage.

Kapiteni Alexis (Imvaho Nshya)