Indwara y’ibibari ni ubumuga buvukanwa-Dr Hategeka

warning: getimagesize(http://sante.rw/sites/default/files/category_pictures/izuba.rirashe.jpg) [function.getimagesize]: failed to open stream: HTTP request failed! HTTP/1.1 403 Forbidden in /home/sante/public_html/sites/default/modules/taxonomy_image/taxonomy_image.module on line 267.

Kuri uyu wa 20 Ukuboza 2010, Dr Hategeka Ladislas inzobere mu kuvura indwara z’abana, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko indwara y’ibibari ari ubumuga buvukanwa  kubera ingingo z’umubiri ziba zateranye mu buryo butari bwo.

Abaganga bavura indwara y’ibibari igakira (Foto/Arishive)Dr Hategeka yakomeje avuga ko umwana kugira ngo avukane indwara y’ibibari biterwa n’uko aba yagize ikibazo mu kwirema ku ibice by’umubiri we.

Mu bice bigize umwana uri munda habaho kwirema kwabyo, iyo habayeho kwirema nabi ku ingingo ni bwo usanga umwana avukana ibice by’umubiri bimwe bituzuye cyangwa bitameze neza.

Indwara y’ibibari rero iterwa n’uko ibice by’umunwa w’umwana biba byiremye nabi bigaterwa  kandi n’uko ibyo bice biba bitakuze neza.

Indwara y’ibibari ikunze gufata igice cy’umunwa  wo hasi cyangwa hejuru,akenshi usanga iminwa y’umwana isadutse bigatuma atabasha kurya neza,kuvuga neza  ndetse guseka nabyo usanga bigoranye bitewe n’imiterere y’umunwa.

Umwana wavukanye ibibari akunze no kugira  ikibazo cyo kubangamirwa n’amenyo mu gihe yameze kubera aba adafite ikintu kiyapfutse,ibyo bikanamutera ipfunwe mu bandi kubera ubwo burwayi bwe.

Indwara y’ibibari iyo yavuwe hakiri kare irakira neza ku buryo umwana ashobora kuvuga  neza, kurya,guseka n’ubwo bishobora kumusigira inenge ntoya itamutera ipfunwe mu bandi nk’uko yari ameze ataravurwa.

Umubyeyi wa Ntirushwamaboko Julias,  umwana wavukanye indwara y’ibibari, yatangarije ikinyamakuru ko umwana we yamujyanye kumuvuza muri Fayisari agakira neza.

Ubu Ntirushwamaboko asigaranye ikibazo cy’uko iminwa ye yahengamye gusa, ubu abasha kurya neza, kuvuga neza no gusoma neza ntakibazo.

Asanga ari byiza kuvuza umwana indwara  hakiri kare igihe yayivukanye.

Ernestine Musanabera (Izuba Rirashe)