Imiti igabanya ubukana bwa Sida ishobora kwangiza ubuzima bw’imyororokere

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima ku isi (OMS) kuri uyu wa 13 Kanama 2010 washyize ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi ku ngaruka zishobora guterwa n'imiti igabanya ubukana bwa Sida, yerekana uburyo ubwayo ishobora kwangiza ubuzima n’iyororoka ry’urusoro ruvamo umwana.

Imiti igabanya ubukanaUbwo bushakashatsi bwa OMS bwagaragaje ko imiti imwe n’imwe igabanya ubukana ishobora kuba uburozi ku mugore utwite ikangiza  n’urusoro rwe. Bwagaragaje kandi ko imiti igabanya ubukana yitwa Efavirez yica cyane mu mezi ya mbere y’inda, ikaba itagomba gutangwa ku bagore bageze mu gihe cyo kubyara keretse bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bukomeye.

Ingaruka ni uko ubwandu bwa virusi itera Sida ku mubyeyi bushobora gutera ibibazo abana  bavuka, kenshi ibibazo biboneka iyo umuntu yabyaye, twavuga nko kubyara abana badashyitse, abafite ibiro bike, abapfuye, kuva bikabije nyuma yo kubyara.

Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu gitabo yasohoye mu mwaka wa 2008 cy’iyoboranyigisho ku mahugurwa y’abjyanama b’ubuzima bwagaragaje ko n’ubwo umuntu wese afite uburenganzira bwo kubyara  yaba ari muzima cyangwa arwaye, ariko iyo ubuzima butameze neza hakiyongeraho n’umubare uri munsi y’abasirikare 200 mu gitonyanga cy’amaraso bishobora gutuma babuza umugore wanduye kubyara.

Nyuma yo kubuzwa kubyara, umugore utwite ashobora gushyirwa ku miti bategereje ko ubudahangarwa bw’umubiri bwiyongera.Sibyiza kandi ko umugore abyarira mu bwandu kuko bihungabanya ubuzima bwe, ndetse bikanaba byamuviramo gupfa, uwo abyaye akamusiga ari imfubyi.

Ubushakashatsi bwa MINISANTE bwagaragaje ko umubyeyi ubana na virusi itera sida ingaruka zo gutwita zikunze kuba mbi,iyo nta muti ahawe ingaruka zo kwanduza umwana azabyara zingana na 30 ku ijana.

Abana bandujwe n’ababyeyi babo bababyara baratinda bakarwara sida hanyuma bagapfa.

Ku rwego rw’isi, ubwo buryo bwo kwanduza abana bavuka bwaba bumaze kwica abana bari munsi y’imyaka 15 bagera kuri miliyoni 3.8.