Ibinyamavuta bigereranyije ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi ku mwana

warning: getimagesize(http://sante.rw/sites/default/files/category_pictures/izuba.rirashe.jpg) [function.getimagesize]: failed to open stream: HTTP request failed! HTTP/1.1 403 Forbidden in /home/sante/public_html/sites/default/modules/taxonomy_image/taxonomy_image.module on line 267.

Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha umushakashatsi w’Umufaransa, Amanda Ursell mu gitabo yise “tout savoir sur les aliments”,  avuga ko umubiri w’abana bato uba  ukeneye ibitera ingufu byinshi mu mafunguro kugira ngo babashe gukura vuba, cyane cyane babonye amafunguro abonekamo ibyanyamavuta.

Amashaza abonekamo omega 3 (Ifoto/Niyonsenga)

Aha bavuga ko bimwe  mu binyamavuta cyane cyane ibishobora guha umubiri icyitwa  Omega 3 na Omega 6, bigira umuhare mu mikurire y’umwana cyane cyane mu mikorere myiza y’ubwonko, bityo abana bakaba babikenera mu mafunguro bafata kugira ngo batagira ikibazo mu kubura ibitera ingufu umubiri ukenera mu gihe cyo gukura.

Nk’uko aya makuru abivuga, ngo nko mu gihe umwana yonkejwe bihagije, nyuma akabona ibyo kurya bibonekamo omega 3,  bigira uruhare mu kuzamura ubushobozi bwe bwo gufata mu mutwe cyane cyane mu ishuri.

Aha bavuga ko ubwonko bw’umwana bugizwe n’ibinyamavuta (lypides) biri hagati ya 50 na  60%, bityo bikaba ari ngombwa ko abona bimwe mu binyamavuta bitazwiho kugira izindi ngaruka kugira ngo ubwonko bwe bubashe gukora neza.

Aha bavuga ko ari byiza ko umwana abona amwe mu mafunguro abonekamo Omega 3 na omega 6 buri munsi cyangwa kuri buri funguro.

Bakomeza bavuga ko mu gihe aya mafunguro abonekeye igihe, ku mwana bituma utunyabuzima fatizo tugize ubwonko (les cellules nerveuses) turushaho gukorwa neza.

Aha banavuga ko Omega 3 ari nayo ikora akazi ko gutwara ibinyesukari mu bwonko (transport de glucose dans le sang).

Mu kiganiro na Rudakemwa Alcade wo mu ishami ry’ubuganga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yatangarije iki kinyamakuru ko biba byiza hifashishijwe bimwe mu biryo nk’imboga n’imbuto bishobora kubonekamo Omega 3 na Omega 6 kugira ngo birusheho kugabanya ikibazo cy’amavuta akomoka ku nyamaswa (Cholesterol).

Aha biba byiza hifashishijwe amafunguro azwi neza ko atabonekamo ibindi bishobora kubangamira umwana.

 Michel Niyonsenga