Gahunda yo gusiramura izatwara akayabo ka miriyari 53 na miriyoni 910

Kwisiramuza, gahunda nshya yo kurwanya ikwirakwizwa ry’ agakoko gatera SIDA mu Banyarwanda n’ abanyamahanga baba mu Rwanda izatwara akayabo k’ amafaranga y’ U Rwanda miriyari 53 na miriyoni 910.

Dr Anitha Asiimwe, E.Secr. wa CNLSNk’ uko bitangazwa n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ Igihugu yo Kurwanya Sida(CNLS) Dr Anita Asiimwe ngo iyi gahunda yakorewe igeragezwa mu turere twa Nyanza na Musanze, aho byagaragaye ko byitabiriwe n’ umubare w’ abantu benshi.

Iyi gahunda ishyizwe mu bikorwa nyuma y’ ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bitatu byo muri Afurika ari byo Kenya, Uganda ndetse na Afurika y’ Epfo bwagaragaje ko abagabo basiramuwe bafite amahirwe yo kutandura agakoko gatera Sida agera kuri 60%.

Iyi gahunda iteganijwe gutangira muri Nzeri uyu mwaka ikageza muri Kamena 2013 izatangirira mu Ntara y’ I Burasirazuba ikazakomereza no mu bindi bice by’ igihugu, ahazasiramurwa abagabo hagati y’ imyaka 15 na 49 bagera kuri miriyoni 2.

Kugirango iyi gahunda ibashe gushyirwa mu bikorwa neza, Kirota Kyampof Umuhuzabikorwa muri CNLS yatangaje ko guhera tariki ya 13 Ukuboza 2010 haratangira guhugurwa abaforomo 3 muri buri kigo nderabuzima, abaforomo 4 ndetse n’abaganga mu bitaro, aho bazaba bahabwa amahugurwa ku gikorwa cyo gusiramura. Iki gikorwa kizajya gikorerwa ku bigo nderabuzima ndetse n’ ibitaro kandi bikorwe nta gahato.

Gusiramura ni ugukuraho uruhu ruto ruzengurutse igitsina cy’ umugabo uhereye ku mutwe wacyo, ukaba ari umuco wamamaye cyane mu Bayahudi bitewe n’ imyemerere yabo, aho basiramuraga umwana w’ umuhungu umaze iminsi 8 avutse.

SHABA Erick Bill