Abagore bipimishiriza ku kigo nderabuzima cya Musenyi mu Karere ka Bugesera basobanuriwe ibibi by’inzoga ku mugore utwite, cyane cyane bibanda ku nzoga y’urwagwa kuko ari yo iboneka cyane muri ako gace kubera kandi ari yo bamwe mu bagore baho bakunze kurarikira igihe batwite.
Nk’uko Nshizirungu Ibrahim, ukuriye icyo kigo yabitangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe, ku wa 6 Gashyantare, yavuze ko iyo gahunda bayifashe nyuma y’ibiganiro abaforomo bagiranye n’abagore bipimishiriza kuri iryo vuriro, ariko abenshi muri bo bakaba bahuriza ku kibazo kimwe, bavuga ko igihe cyose batwite baba bumva bishakira inzoga y’urwagwa.
Ibisobanuro bw’ibibi by’inzoga, Nshizirungu akaba yarabitanze ku wa 5 Gashyantare 2011, ari nawo munsi watangirijweho icyumweru cyo kwamagana abakoresha ibiyobyabwenge.
Nshizirungu ati “sinatinya kuvuga ko n’urwagwa ruri mu biyobyabwenge kuko harimo abarwenga bakaruvanga n’ibindi bintu bishakira inyungu nyinshi.”
Icyo gihe rero umugore utwite iyo arunyoye n’iyo kaba gake, bigira ingaruka ku mwana uri munda kuko ibice bye biba bigikorwa kandi bitaragira ubushobozi bwo kuba byakwikiza izo nzoga.
Umutesi Diane, umwe mu bajyanama bo muri uwo Murenge, we kuri uwo munsi akaba yarabwiye abo bagore ko ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima bwagaragaje ko nta mugore utwite ukwiye kunywa urugero rw’inzoga ruri hejuru ya garama 80 ku munsi.
Umutesi yanabwiye abo bagore ko atari inzoga gusa bakwiye kwirinda, ahubwo hari n’ibindi byakwangiza ubuzima bw’umwana uri mu nda, akaba yakurizamo kuvukana ubumuga, muri byo avugamo itabi ry’ ubwoko ubwo ari bwo bwose.
Françoise Mukankubito





Commentaires récents
il y a 2 an 2 jours
il y a 2 an 2 jours