Abaganga n’abaforomo barasabwa kwita ku ndwara ya diyabeti / Les docteurs et le personnel soignant interpellés sur le diabète.

Diyabete ni indwara iterwa nuko umubiri udakora cyangwa ngo ukoreshe neza  insiline (Insuline) ya ngombwa kugira ngo igenge imikoreshereze  y’isukari n’ibindi byo kurya, igafasha umubiri gukuramo  ibyo  udakenye mu buzima busanzwe.

Mu rwego rwo gukangurira abaganga n’abaforomo kwita ku ndwara ya Diyabeti , Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abarwayi  ba Diyabete,  ryahuguye  abaganga n’abaforomo 33 bakomoka mu ivuriro rya Kibagabaga na Kacyiru kugirango  mu rwego rwo kurushaho kubasobanurira  uburyo bakoresha bita kubarwayi baje babagana kandi bafite ibimenyetso bya diyabeti kugira ngo  bashobore kuzajya batahura iyo ndwara hakiri kare babavure, babagire inama kandi babahe  n’imiti ya ngombwa.

Perezida w’iryo shyirahamwe Bwana Gishoma François, yatangarije Umwezi ko  ayo mahugurwa yagenewe abaganga n’abaforomo kugirango bajye bashobora gusuzuma diyabeti no kuyipima no gukurikirana abayirwaye. Avuga ko mu Rwanda dufite abarwayi bato, hakaba nta buryo bwo kwirinda (Prévention) nta n’urukingo kandi 6 ku ijana b’abaturage bacu  bayirwaye, bakaba bahabwa servisi mu bitaro 13 .abarwayi ba diyabete  mbere bari bake, ariko ubu bamaze kuba cyane muri Kigali, ubu bakaba bariyongereye bakaba bifuza ko bajya bavurwa ku buryo bworoshye.

Avuga ko imiti ya  diyabeti ihenda, ku buryo kugirango umuturage  uyirwaye ashobore kuvurwa  asabwa gutanga amafaranga ibihumbi mirongo itanu n’icyenda ku kwezi (59.000 Frw/mois), urushinge rwo kwiteza rukagura 150 Frw kandi umuntu agomba kwitera kabiri ku munsi,  bakaba bashaka ko imiti n’ibikoresho babigeza ku bantu ku giciro gito.

Bwana Gishoma avuga ko inshinge zikoreshwa ubu atari nziza, bakaba barashatse inziza bakaba bifuza kuzazigeza mu bitaro.

Nkuko  Umwezi washoboye  kubyibonera, inshinge zikoreshwa ubu iyo umurwayi ashyizemo umuti arasunika akitera hanyuma yamanura agasanga umuti hari uwasigayemo ntugende wose, ku buryo mu by’ukuri umuti ukenewe uba utinjiye wose ku buryo iyo yongeye kwitera avoma umuti ukiyongera  kuri wa wundi wasigayemo aziko yawiteye wose. Gishoma akavuga ko ,  ibyo bigira ingaruka ku murwayi wa diyabeti zo kurwara  ibibyimba, ubuheri n’ibindi,  gutyo umurwayi ntashobore gukira na rimwe. Avuga kandi ko umurwayi wa diyabeti wivuza neza  abikora kuri 95 ijana kumufasha bikaba 5 ku ijana.

Ku byerekeranye n’inkunga basaba Leta, Bwana Gishoma François avuga ko Leta  yashyigikira politiki y’imikorere y’ishyirahamwe ryabo kuko ngo ari umunyamuryango w’ishyirahamwe ry’abarwayi ba diyabeti ku isi. Ku byerekeranye na gahunda yo guhugura, avuga ko bamaze guhugura abaforomo 420 n’abaganga  63 mu gihugu hose  bakaba bifuza kuzageza kuri 800.

Nkuko byatangajwe na Ministeri y’Ubuzima ibinyujije mu kigo nyarwanda cy’itangabutumwa ku buzima (Centre Rwandais de Communication sur la Santé –CRCS), mu gitabo cyiswe gutangaza amakuru agamije gufasha abantu guhindura imyitwarire, kugeza ubu ngo igitera indwara ya diyabeti gikomeje kubera abantu amayobera, n’ubwo ibintu by’akoko n’ibituruka ku hantu umuntu aba, urugero nk’indwara y’umubyibuho ukabije no kudakora siporo bishobora kugira uruhare mu gutera iyo ndwara.

Ubwoko bwa za diyabeti n’ibimenyetso byazo

Ngo ubwoko bwa mbere ni ubuterwa n’uko ubudahangarwa bw’umubiri bwabaye buke. Indwarara iturukla ku budahangarwa bw’umubiri ibaho iyo ubushobowi bw’umubiri bwo kurwanya indwara butangiye guhangana n’igice runaka cy’umubiri. Ngo mi muri ubwo buryo, urusobe rw’ubudahangarwa bw’umubiri rutangira guhangana n’ingirabuzima fatizo zo mu mpidura zikora insiline (insuline), bityo ikaba yakora insiline nke cyangwa ntigire izo ikora na mba. Iyo umuntu arwaye diyabeti yo mu bwoko bwa mbere agomba guterwa insiline buri munsi.

Naho ubwoko bwa kabili bwa diyabeti, ngo nibwo bukunze kuboneka cyane. Abantu bari hagati ya 90 na 95 ku ijana barwaye diyabeti baba barwaye iyo mu bwoko bwa kabiri. Ubu bwoko ngo bukunze gufata cyane cyane abantu bageze mu za bukuru, abantu barwaye indwara y’umubyibuho ukabije ndetse n’amateka indwra ya diyabeti ifite mu gisekuru cyabo cyangwa  se kudakora siporo. Ngo abantu bagera kuri 80 ijana bafite ikibazo cy’indwara ya diyabeti baba bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije.

Diyabeti yo mu bwoko bwa kabili, ngo muri iki gihe ikunze kuboneka mu bana ndetse no mu ngimbi n’abangavu. Iyo umuntu bamusanzemo diyabeti yo mu bwoko bwa kabili, basanga impindura ivubura insiline ihagije, ariko ku bw’impamvu zitazwi umubiri ukaba udashobora gukoresha uzo musemburo neza, iyo miterere bakayita ubudahangarwa bw’umubiri kuri insiline.

Ingaruka zirambye z’indwara ya diyabeti

Diyabeti ngo igira ingaruka zirambye zigaragara hafi ku bice byose bigize umubiri. Iyo ndwara ikunda gutera ubuhumyi, indwara z’umutima ndetse n’imitsi y’amaraso, igicuri, kurwara impyiko, gutakaza ibice by’umubiri cyangwa se kurwara imyakura. Iyo kandi ngo itisuzumushijwe, ishobora gutera ibibazo umugore utwite no  kubyara abana bavukana ubumuga. Cyakora ngo diyabeti si indwara abantu banduza abandi, ariko rero ngo hari ibintu runaka bituma umuntu ashobora kuyandura mu buryo bworoshye.

Uburyo bwo guhangana nayo bikaba ngo ari uguhora twisuzumisha, bituma tumenya urugero rw’isukari iri mu maraso yacu, urugero rw’umuvuduko w’amaraso yacu ndetse na cholesterol bigatuma dukora ibishoboka byose ngo rugu;e ku rugero rudateje umubiri akaga.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku buzima rivuga ko ku isi abantu bapfa bazize indwara ya diyabete baziyongeraho abarenga 50 ku ijana mu myaka 10 iri imbere.

Kagaba Emmanuel (Journal UMWEZI)

Commentaires

Poster un nouveau commentaire